Biden yavuze ko icyemezo cya Trump cyo kutitabira irahira rye ari kimwe mu bintu bicye cyane bumva kimwe, avuga ko “yarenze uburyo yamutekerezaga” kandi ko “ari igisebo ku gihugu” ku buryo “atari akwiye kwicara mu Biro bya Perezida wa Amerika”.
Yongeyeho ko kuba Trump atazitabira umuhango w’irahira rye ari ikintu cyiza.
Joseph Robinette Biden Jr. yavuze ko itsinda rye ryamaze gushyikiza ubutumire Mike Pence bwo kuzitabira umuhango w’irahira rye.
Yakomeje ati "Bizaba bihagije mu kugira Umuyobozi Mukuru wa Amerika uri mu irahira ry’uzamusimbura.”
Perezida Donald Trump natitabira irahira rya Biden azaba aciye agahigo ko kuba Perezida wa mbere wa Amerika mu myaka irenga 150 utitabiriye irahira ry’uzamusimbura, kuko byaherukaga kuba kuri Andrew Johnson mu 1869.
Irahira rya Biden ritegerejwe ku wa 20 Mutarama uyu mwaka, ari nabwo uyu mugabo w’imyaka 78 azahita atangira inshingano zo kuyobora Amerika muri manda y’imyaka ine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!