Biden yabitangarije mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Ngarukamwaka y’Urugaga rw’Abanyamategeko ba Amerika yabereye mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois ku wa 31 Nyakanga 2025.
Biden yagize ati “Ibi ni ibihe bikomeye mu mateka ya Amerika, ibihe bitandukanya ibiri kuba n’ibyabaye mbere. Ni ibihe bidusaba kwemera ukuri gukomeye kuri twe ubwacu, ku bigo byacu, no kuri demokarasi ubwayo.”
Yagaragaje ko Perezida Trump ari kwica amategeko, kandi ko Abanyamerika batangiye kumva ko hakenewe uburyo bwo kugenzura ububasha bw’Umukuru w’Igihugu kugira ngo atarenga imbibi.
Biden yanenze inzego zimwe na zimwe n’ibigo binini by’itangazamakuru kuba bidahagaze mu kuri, ndetse anenga politiki ya Trump yo kwirukana abimukira benshi baba muri Amerika.
Yavuze ko ubutegetsi bwa Trump bushaka gusibanganya ibyagezweho n’ubutegetsi bwabanje, gusibanganya amateka, ndetse no gukuraho uburinganire n’ubutabera.
Yagize ati “Ntitwakagombye kubipfukirana. Ibi ni ibihe bikomeye, ariko turi hano twese ku mpamvu imwe. Ahazaza hacu hari mu marembera, tugomba kurwanira ahazaza hacu.”
Biden yashishikarije abitabiriye iyi inama kugira ubutwari bwo guhagarara ku kuri, guharanira uburenganzira bw’abanyantege nke no guhangana n’ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!