Ni amagambo Joe Biden yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yagezaga ijambo ku barangije mu ishuri rya gisirikare rya West Point muri New York.
Yashimye uruhare rw’igisirikare cya Amerika mu guhagurukira abanyagitugu ku isi hose, kurengera umudendezo wa rubanda no gukorera mu mucyo.
Ati “Turashimira ingabo za Amerika, dukora ibyo Amerika yonyine ishobora gukora nk’igihugu cy’ingirakamaro, igihugu cyonyine cy’igihangange kiyoboye demokarasi ku isi”.
Biden yagarutse ku ruhare Amerika ifite mu ntambara Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya, agaragaza ko igihugu cye cyiyemeje gushyigikira Ukraine.
Ati “Nta basirikare b’Abanyamerika bari ku rugamba muri Ukraine. Niyemeje kubikomeza gutya, Ariko mu butyo bukomeye turi kumwe na Ukraine kandi tuzahagararana na bo. Duhanganye n’umugabo nzi neza imyaka myinshi, umunyagitugu w’inkazi, Ariko twe ntidushobora kandi ntituzigera duhagarara.”
Biden avuze ko Amerika ikomeye mu gihe hirya hino yatakaje ubushongore n’ubukaka yahoranye, aho ibihugu nk’u Bushinwa, u Burusiya n’ibindi bikomeza kuyigaranzura haba mu bukungu n’igisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!