Ikirego cyashyikirijwe urukiko rwo mu mujyi wa Washington, mbere y’uko Goverinoma ishyira mu bikorwa umugambi yari ifite ku wa 15 Kamena 2026 wo gushyikiriza Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ubutabera n’umuryango The Heritage Foundation amajwi n’inyandiko bye.
Aya majwi n’inyandiko byafatiwe mu rugo rwa Joe Biden. Yabyifashishije mu kwandika igitabo yasohoye mu 2017 cyitwa “Promise Me, Dad: A Year of Hope, Hardship, and Purpose.”
Iki gitabo kivuga ku bihe bitoroshye Biden yanyuzemo, aho yafashe icyemezo cyo kwiyamamariza kuba Perezida mu gihe umuhungu we mukuru, Beau Biden, yari arwaye kanseri yo mu bwonko.
Heritage Foundation yasabye ayo majwi n’inyandiko nyuma y’abo byifashishijwe mu iperereza ryakozwe mu 2023 ku buryo Biden yacungaga inyandiko z’ibanga za Leta.
Mu 2024, Minisiteri y’Ubutabera yabanje kwanga gutanga ayo majwi n’inyandiko, ivuga ko birinzwe n’itegeko rigenga uko amakuru ya Leta atangwa ku baturage no ku miryango itari ya Leta.
Donald Trump asubiye ku butegetsi, Minisiteri y’Ubutabera yitwaje ko ubuyobozi buhindutse, yemera ubusabe bwa Komisiyo y’Inteko ishinzwe ubutabera bwo kuyiha aya majwi n’inyandiko no kubiha Heritage Foundation.
Biden yavuze ko icyemezo cya Minisiteri y’Ubutabera cyo guha Heritage Foundation aya majwi n’inyandiko kitubahiriza amategeko, cyane ko harimo amakuru bwite y’ibiganiro yagiranye n’uwamufashije kwandika igitabo mu 2016 na 2017.
Icyo Biden yifuza ni uko urukiko rwahagarika umugambi wa Minisiteri y’Ubutabera wo gutanga aya majwi n’inyandiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!