00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Johannesburg: U Bushinwa bwemereye Afurika inkunga ya miliyari 60 z’Amadorali

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 4 December 2015 saa 07:58
Yasuwe :

Mu nama y’iminsi ibiri yateguwe n’u Bushinwa irimo kubera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yatangaje ko igihugu ayoboye cyageneye umugabane wa Afurika miliyari 60 z’Amadorali,mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’uyu mugabane.

Nkuko Reuters ibitangaza, Perezida Xi Jinping yabwiye Abaperezida bo muri Afurika ko igihugu cye gishaka kubaka umubano w’ubuvandimwe n’umugabane wa Afurika.
Perezida Xi, yagaragaje imirongo icumi y’igamije iterambere ry’Afurika irangajwe imbere n’Ubushinwa.

Yagize ati “ Kugirango twizere neza ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mirongo icumi y’ubufatanye, Ubushinwa bufashe umwanzuro wo guha uyu mugabane miliyari 60 z’Amadorali, zizawufasha kwiteza imbere.”

Muri iyi nama u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, wagaragaje ko hari byinshi u Rwanda rwiteze muri iyi nama kuko hari byinshi byakozwe nyuma y’inama iheruka.

U Bushinwa bwateye intambwe ikomeye mu kuzamura ubukungu bushingiye ku ishoramari n’inganda muri Aziya n’Isi muri rusange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages