Uyu muhanzi uri mu bakomeye ku Isi bakora injyana ya R&B, yasuye uru rwibutso ari kumwe n’abamuherekeje, basobanurirwa byimbitse amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yahagaritswe n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.
Uyu mugabo yafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ashyira indabo ku mva, mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Ku mbuga nkoranyambaga z’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuze ko "John Legend n’itsinda [ryamuherekeje] basobanuriwe ibyateye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingaruka zayo, ndetse n’inkuru zidasanzwe z’urugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."
John Legend asuye uru rwibutso nyuma yo kuririmba mu gitaramo ‘Move Afrika’ yakoreye muri BK Arena, ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, aho yaririmbye imbere y’abantu barenga 10,000 bari buzuye muri BK Arena.
Nyuma yo kunyurwa n’urukundo yeretswe n’Abanyarwanda, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yemeje ko yanyuzwe no kutaramira i Kigali kandi ko urukundo yeretswe rudasanzwe.
John Legend ni umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, aho azwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo no gucuranga ‘piano’. Mu kabati ke yibitseho ibihembo bya Grammy Awards 12.
Mu bihe bitandukanye yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo nka ‘All Of Me’, ‘Love Me Now’, ‘You &I’, ‘Tonight’, ‘Preach’, n’izindi nyinshi aherutse kuririmbira abafana be i Kigali.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!