00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

John Legend yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 24 February 2025 saa 02:10
Yasuwe :

John Legend uherutse gukora igitaramo cy’amateka muri BK Arena, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku gisozi, aho yari kumwe n’itsinda ryamuherekeje.

Uyu muhanzi uri mu bakomeye ku Isi bakora injyana ya R&B, yasuye uru rwibutso ari kumwe n’abamuherekeje, basobanurirwa byimbitse amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yahagaritswe n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Uyu mugabo yafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ashyira indabo ku mva, mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Ku mbuga nkoranyambaga z’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuze ko "John Legend n’itsinda [ryamuherekeje] basobanuriwe ibyateye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingaruka zayo, ndetse n’inkuru zidasanzwe z’urugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

John Legend asuye uru rwibutso nyuma yo kuririmba mu gitaramo ‘Move Afrika’ yakoreye muri BK Arena, ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, aho yaririmbye imbere y’abantu barenga 10,000 bari buzuye muri BK Arena.

Nyuma yo kunyurwa n’urukundo yeretswe n’Abanyarwanda, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yemeje ko yanyuzwe no kutaramira i Kigali kandi ko urukundo yeretswe rudasanzwe.

John Legend ni umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, aho azwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo no gucuranga ‘piano’. Mu kabati ke yibitseho ibihembo bya Grammy Awards 12.

Mu bihe bitandukanye yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo nka ‘All Of Me’, ‘Love Me Now’, ‘You &I’, ‘Tonight’, ‘Preach’, n’izindi nyinshi aherutse kuririmbira abafana be i Kigali.

John Legend n'itsinda bari kumwe bakiriwe ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanurirwa amateka y'u Rwanda ndetse n'uko rwabashije kongera kwiyubaka
John Legend yashyize indabo ku mva ziri mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
John Legend n'itsinda bari kumwe basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
John Legend ari gusura ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
John Legend yasobanuriwe urugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwasize u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubukungu buzamuka ku muvuduko uri hejuru kurusha ibindi ku Isi
John Legend yasuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
John Legend n'itsinda bari kumwe, basobanuriwe ibyateye Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingaruka zayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages