00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabul ishobora kuba umujyi wa mbere utagira amazi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 August 2025 saa 11:23
Yasuwe :

Mu gihe nta gihindutse, Kabul, Umurwa Mukuru wa Afghanistan, ushobora kuba umujyi wa mbere ku Isi udafite amazi, ibiteganyijwe kuba mu myaka itanu iri imbere.

Kabul ni umujyi ukikijwe n’imisozi iriho urubura, ukagira imigezi itatu inyura hafi yayo. Mu myaka myinshi ishize, abaturage bari bafite uburyo bwo kubona amazi buhoraho.

Gusa uruhurirane rurimo intambara, ubwiyongere bw’abaturage n’ubukene, byatumye uyu mujyi wisanga mu kangaratete. Mu 2000, Kabul yari ituwe na miliyoni y’abaturage. Nyuma y’imyaka 25 gusa, uyu mujyi utuwe ma miliyoni esheshatu.

Ubu bwiyongere budasanzwe bw’abaturage ni ikibazo gikomeye cyane kuko butajyanye n’ibikorwaremezo bishobora kubaha amazi. Mu myaka 25 ishize, Afghanistan yamaze igera kuri 19 mu ntambara, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zihanganye n’Aba-Taliban.

Uyu mutwe wari ufite ibirindiro mu bice by’icyaro, bigatuma abaturage benshi bawuhunga, bakaza gutura i Kabul ahagenzurwa na Leta. Icyakora ku rundi ruhande, Leta ya Afghanistan ntabwo yari ifite ubushobozi bwo kubaka ingomero n’imiyoboro y’amazi kugira ngo bijyanye n’ubwiyongere budasanzwe bw’abaturage.

Magingo aya, abaturage bari munsi ya 20% by’abatuye i Kabul ni bo bonyine bashobora kubona amazi binyuze ku miyoboro migari yubatswe na Leta.

Abasigaye hafi ya bose, babona amazi binyuze mu gucukura amariba hafi y’aho batuye. Amazi avomwa niyo akoreshwa mu buzima bw’abaturage, gusa hari ubwo akenerwa gusukurwa, kandi ibi ntibyorohera bose kandi iki ni ikibazo rusange.

Nibura abantu miliyoni 15 muri miliyoni 42 zituye Afghanistan ntibashobora kubona amazi meza yo kunywa, ibyongera ibyago by’indwara.

Igice kinini cy’amazi akoreshwa i Kabul, ni amazi abaturage bakura munsi y’ubutaka. Aya mazi aturuka mu rubura ruri ku misozi ikikije Kabul, ruhinduka amazi akamanuka akajya munsi y’ubutaka, abaturage bakayavoma ku masoko yabo.

Gusa uru ruhererekane rwarahindutse kuko amazi yavaga ku misozi ikikije Kabul yagabanutse. Iri gabanuka ryatewe n’ihindagurika ry’ikirere, aho ubushyuhe bwinshi bwatumye urwo rubura ruhinduka umwuka (evaporation), ruzamuka ku kigero kiri hejuru, kiruta icyari gisanzwe.

Ku mpuzandengo, abatuye Kabul bavoma amazi ari munsi y’ubutaka ku muvuduko ukubye kabiri uwo ayo mazi ashobora gukoresha mu kongera kuboneka. Ibi byiyongeraho ko amazi yo mu migezi inyura i Kabul yagabanutse cyane, ku buryo rimwe na rimwe amazi ajya agabanuka ku kigero cya 60%.

Hagati aho, Leta y’Aba-Taliban yugarijwe n’ikibazo gikomeye cyo kutagira ubushobozi, ku buryo kubona amafaranga yo kubaka ingomero z’amazi ari ikibazo gikomeye.

Impamvu y’iki kibazo ni uko imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitemera Leta y’Aba-Taliban, bityo kubona amafaranga ashobora gukoreshwa mu kubaka izo ngomero bikarushaho kuba ingume.

Gusa iyi Leta iherutse gutangiza imishinga yo kubaka ingomero enye z’amazi, gusa benshi bakaba bakomeje kugaragaza impungenge z’uburyo zishobora kuzura kandi amafaranga ari iyanga.

Afghanistan ni igihugu cyugarijwe n’ibibazo by’ihindagurika by’ikirere ku buryo abarenga ibihumbi 700 bahunga buri mwaka kubera ibibazo by’ibura ry’amazi, amapfa n’ibindi.

Amakimbirane ashingiye ku mazi akomeje kwiyongera i Kabul
Imigezi ikikije Kabul ikomeje gukama ku kigero gikabije
Imishinga yo kubaka ingomero z'amazi yakomwe mu nkokora n'ikibazo cy'amikoro cyugarije Leta y'Aba-Taliban
Abaturage bakora ingendo ndende bagiye gushaka amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages