Yabigarutseho mu kiganiro kuri Televiziyo ya Fox News cyari kirimo impaka nyinshi cyabaye ku wa 16 Ukwakira 2024, nyuma y’uko yari avuze ko Donald Trump bahataniye uyu mwanya, ajegajega, umunyamakuru agahita amubaza ku bya Biden.
Mu bihe bitandukanye byagiye bigaragara kenshi ko Biden afite ibibazo by’ubuzima bigendanye no gusaza, bigatuma agira imbaraga nke ndetse akagira n’ibibazo byo kwibagirwa.
Ibi ni byo byatumye ashyirwaho igitutu na bamwe mu bari bamushyigikiye bikarangira muri Nyakanga 2024 yikuye ku mwanya wo kwiyamamariza kuyobora Amerika mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo 2024.
Icyo gihe ni bwo hashyizweho Visi Perezida Harris we ngo amusimbure mu rugendo rwo kwiyamamariza kuyobora Amerika.
Bret Baier, umunyamakuru wari uyoboye ikiganiro yabajije Kamala, igihe yahereye abona ko Biden yaba yaratakaje ubushobozi bwo gutekereza nk’uko bisanzwe.
Kamala Yasubije ati “Afite ubushishozi n’ubunararibonye bwo gukora ibyo yakoze. Afata ibyemezo by’ingenzi mu izina ry’Abanyamerika."
Baier, yagerageje kumubaza ikindi kibazo, ariko Kamala ahita amusubiza ashyira mu majwi mugenzi we w’umukandida, Donald Trump.
Kamala yagize ati “Joe Biden ntabwo ari ku rupapuro rw’amatora, ahubwo ni Donald Trump uriho. Abanyamerika bafite impungenge ku bushobozi bwa Trump bwo kuyobora igihugu muri manda yindi.”
Kamala amaze igihe ashimira Biden, avuga ko icyemezo yafashe cyo kuva mu matora ari kimwe mu by’icyubahiro by’ingirakamaro umukuru w’igihugu ashobora gufata.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!