00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West agiye kugura urubuga rwa Parler

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 October 2022 saa 06:06
Yasuwe :

Urubuga nkoranyambaga rwa Parler rwatangaje ko umuraperi w’Umunyamerika, Kanye West yarumenyesheje ko yifuza kurugura.

Parler ni urubuga nkoranyambaga rwashinzwe mu 2018. Rukunze kunyuzwaho ibitekerezo by’abagendera ku mahame ya kera barimo abashyigikiye Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Kanye West wiyise Ye, yavuze ko hakenewe umwanya wihariye wo gutangiramo ibitekerezo ku bagendera ku mahame gakondo.

Ati "Mu isi aho ibitekerezo by’abagendera ku mahame gakondo bafatwa nk’abatazi ibyo barimo, tugomba guharanira ko bagira uburenganzira bwo kubona aho banyuza ibitekerezo byabo bisanzuye."

Ntabwo hatangajwe agaciro Kanye West azagura Parler. Biteganyijwe ko bizatangazwa mu mpera za 2022.

Mu ntanagiriro z’uku kwezi, Instagram na Twitter zakuyeho ubutumwa Kanye West yari yashyizeho bwafashwe nk’ububiba urwango.

Bivugwa ko Parler ifite abayikoresha basaga miliyoni, biganjemo abo muri Amerika.

Kanye West yatangaje ko ashobora kugura urubuga rwa Parler

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages