00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Keir Starmer agiye kwegura ku budepite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 September 2026 saa 05:48
Yasuwe :

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, yatangaje ko azava ku mwanya w’umudepite uhagarariye agace ka Holborn na St Pancras, kugira ngo yibande ku nshingano zijyanye n’ibikorwa mpuzamahanga.

Iki cyemezo kizatuma habaho amatora yihariye yo gushaka umudepite mushya uhagarariye aka gace ko mu Mujyi wa Londre, kamaze igihe gafatwa nk’igicumbi cy’Ishyaka ry’Abakozi, aho Starmer yari ahagarariye abaturage kuva mu 2015.

Starmer weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Nyakanga, yari yaravuze mbere ko azakomeza kuba umudepite kugeza ku matora rusange ataha ateganyijwe mu 2029. Ariko mu itangazo rye yavuze ko igihe kigeze cyo guha umwanya uzamusimbura no kuva mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yabwiye ikinyamakuru Camden New Journal ko byari icyubahiro gikomeye kuba yarahagarariye abaturage b’ako gace mu gihe cy’imyaka 11. Yavuze ko azibanda ku bindi bikorwa birimo ibijyanye n’imiyoborere mpuzamahanga, umutekano, ubucuruzi, ikoranabuhanga ndetse no gukomeza kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Keir Starmer yabaye Minisitiri w’Intebe nyuma yo gutsinda amatora yo mu 2024 ku majwi menshi, ariko nyuma yaje kwegura kuri uwo mwanya nyuma y’igitutu cy’abanyamuryango b’ishyaka

Nyuma yo gutangaza ubwegure bwe ku mwanya w’umudepite, abayobozi b’amashyaka bahanganye bagize icyo bavuga. Umuyobozi w’Ishyaka Conservative, Kemi Badenoch, yamwifurije ibyiza mu gihe kizaza, mu gihe abandi bamunenze bavuga ko yahinduye icyemezo yari yarafashe cyo gukomeza guhagararira abaturage.

Agace ka Holborn na St Pancras kari kamaze igihe gashyigikira cyane Ishyaka ry’Abakozi.

Keir Starmer wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza yatangaje ko agiye kwegura ku mwanya w'umudepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages