Dosiye ya Epstein wapfiriye muri gereza mu 2019 ikomeje kuvugisha benshi, nyuma y’aho hasohotse inyandiko nyinshi zigaragaza umubano wihariye yagiranye n’abakomeye mu gihe yakoraga ibikorwa by’ishoramari.
Ku wa 5 Gashyantare 2025, uyu muyobozi yasabye imbabazi abahohotewe na Epstein avuga ko ababajwe no kuba yarizeye ibinyoma bya Peter Mandelson ndetse asobanura ko atari azi uburemere bw’umubano wabo ubwo yamushyiraga muri uwo mwanya.
Ati “Mandelson yagambaniye igihugu cyacu, yarabeshye kenshi kandi ashinjwa ibikorwa by’uburiganya. Yananiwe gusubiza ukuri ku mubano we na Epstein ubwo yabazwaga mbere yo guhabwa inshingano muri Washington umwaka ushize. Ndicuza kuba naramuhaye inshingano. Iyo menya ibyo nzi uyu munsi, ntiyari kwegera Guverinoma.”
Guverinoma ya Starmer yemeye gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko inyandiko zose zerekeye ishyirwaho rya Mandelson, nyuma y’uko abadepite bo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta n’abo mu ishyaka rya Labour bagaragaje uburakari.
Polisi y’u Bwongereza yatangaje ko iri gukora iperereza ku birego bivuga ko Mandelson yigeze guha Epstein amakuru y’ibanga ashobora kugira ingaruka ku isoko, mu myaka irenga 20 ishize.
Mandelson yirukanywe ku mwanya wa Ambasaderi muri Nzeri, nyuma y’amezi arindwi gusa, kubera inyandiko zari zatangajwe mbere. Mu ntangiriro za Gashyantare, yeguye ku mwanya w’umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’indi nyandiko nshya yerekeye Epstein.
Inyandiko nshya kandi zigaragaza ko Epstein yohereje amafaranga angana na 75.000$ mu byiciro bitatu hagati ya 2003 na 2004 ku makonti afitanye isano na Mandelson.
Mandelson yabwiye BBC ko atibuka iby’ayo mafaranga kandi ko atazi niba izo nyandiko ari iz’ukuri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!