Imiryango 15 itegamiye kuri leta yo muri Kenya yamaze guhanagurwa ku rutonde rw’imiryango itegamiye kuri leta ikorera muri iki gihugu kubera gukekwaho gushora amafaranga mu bikorwa by’iterabwoba, n’abayobozi b’iyi miryango bakaba bashobora gutwarwa mu butabera.
Inkuru ya Daily Nation, igaragaza ko kandi indi miryango n’amashyirahamwe bigera ku 510 nabyo byahagaritswe kubera amakosa mu mikorere yayo.
Indi miryango 12 yahagaritswe kubera kutuzuza raporo z’ubugenzuzi bw’imari. Iyi miryango yo yahawe iminsi 21 yo gukosora ayo makosa.
Iyi miryango yahagaritswe nyuma y’iperereza ryakozwe rikagaragaza ko imiryango igera kuri ine mu miryango 15 yahagarikiwe gufasha iterabwoba, ngo yafashije Al-Shabab gutera ibisasu kuri Ambasade ya Amerika mu 1998 i Nairobi, no mu bindi bikorwa by’ubwiyahuzi muri Tanzaniya, byose byahitanye abasaga 100.
Fazul Mahamed Yusuf ushinzwe guhuza ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri leta (NGOs), yatangaje ko konti z’imiryango ikekwaho gufasha ibikorwa by’iterabwoba zamaze gufungwa.
Yagize ati “Twumvise ko hari imiryango yakoreshejwe mu bikorwa by’iterabwoba, itanga inkunga mu bikorwa by’iterabwoba muri Kenya no mu ihembe rya Afurika. Twamaze guhanagura iyo miryango, amakonti yabo twayafunze dukurikije amakuru dukesha inzego zacu z’umutekano.”
Kugeza ubu ngo iperereza rikomeje gukorwa, ku buryo abayobora iyi miryango ndetse n’abaterankunga bayo bashobora kujyanwa mu butabera.
Iki cyemezo kije mu gihe kuva muri Nzeri, abantu 67 bamaze guhitanwa n’ibitero by’ibyihebe.



















TANGA IGITEKEREZO