Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Kenya ntibabashije kumvikana ku mushinga mushya w’itegeko ku mutekano bagombaga gutora, biteza imvururu ingume ziracicikana.
Uyu mwiryane watewe n’ukutumva kimwe umushinga w’itegeko nyir’izina. Abo mu mashyaka ari ku butegetsi bari bawushyigikiye bose, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo batawukozwaga kuko ngo ukarishye, ndetse kandi bakaba batarahawe umwanya wo kubanza kuwunonosora.
Uku kudahuza imyumvire kwatumye bamwe batera hejuru no kujujura kwinshi, batangira kuririmba bajugunya impapuro mu kirere, imirwano nyir’izina yadukira aho ingume zivuza ubuhuha.
Radio Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yavuze ko uwo mushinga w’itegeko uteganya ko inzego z’umutekano zishobora guta muri yombi no gufunga by’agateganyo umwaka wose abakekwaho iterabwoba. Uteganya kandi n’ibihano bikarishye cyane ibitangazamakuru n’abantu ku giti cyabo bakwirakwiza inyandiko zibangamiye umutekano w’igihugu.
Polisi ya Kenya yiriwe iryamiye amajanja iruhande rw’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kuko abaturage bari bafite umugambi wo kwigaragambya bamagana iri tegeko rishya, ndetse ngo nabagerageje kwigaragambya batawe muri yombi.
Ambasade z’ibihugu 9 zirimo n’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa gatatu zasohoye itangazo zihuriyeho, zigaragaza impungenge zifitiye iritegeko rishya ku mutekano.
Iri tangazo ryagiraga riti “Dushyigikiye imigambi yose yo kurengera umutekano, usibye ibyabangamira uburenganzira bwa muntu.”
Iyi mirwano y’intumwa za rubanda yatumye imirimo y’inteko ihagarara amasaha make, aho isubukuriwe wa mushinga w’itegeko uratorwa.


















TANGA IGITEKEREZO