Iyo gereza izatuma amatwara y’izo ntagondwa adakwirakwizwa mu baturage ba Kenya.
Uhuru yabitangaje ubwo yahuraga n’abacungagereza 2300 bari basoje amasomo mu ishuri ry’imyitozo rya Ruiru muri Kiambu, ari na bwo bwa mbere yari yitabiriye imihango y’abacungagereza basoje amasomo.
Muri uwo muhango Kenyatta yagize ati “ Nizeye ko muzereka Abanyakenya ko mwujuje ibisabwa mwubahiriza ibisabwa ngo munoze akazi kanyu.”
The Star dukesha iyi nkuru ivuga ko yabasezeranyije ko leta izakomeza kwita ku mibereho yabo myiza, asaba abayobozi ba gereza gufasha imfungwa gukangukira kwiga amashuri y’imyuga n’andi azabafasha gusubira mu miryango yabo bafunguwe bakagira icyo bimarira.
Kenya yakunze kwibasirwa n’ibitero by’intagondwa z’abayisilamu bo mu mutwe wa Al-Shabab , abatari bake bakahasiga ubuzima. Ibiheruka ni ibyagabwe ku ishuri rya Garissa bikicirwamo abarenga 140 ndetse n’ibyagabwe ku iguriro rya West Gate Mall.



















TANGA IGITEKEREZO