Mu birori byo kwizihiza imyaka 51 Kenya imaze yigobotoye abakoloni b’Abongereza, Perezida Kenyatta yavuze ko igihugu cye cyasanze kigomba gukaza ingamba z’umutekano muri iki gihe cyibasiwe n’ibitero by’ibyihebe.
Ibinyamakuru byo muri Kenya, bivuga ko iri jambo rya Perezida Kenyatta, ryibanze ku kibazo cy’umutekano bitewe no kuba muri yi myaka mike ishize, Kenya imaze kwibasirwa n’ibitero bikomeye bigera kuri 12.
Mu ijambo rikarishye yagize ati « Igihugu cyacu cyasanze dukeneye gukaza ingamba zo gushakisha, kugenzura no kwikiza ibibangamiye umutekano w’igihugu, twafashe ingamba nshya kandi ntawe zizabangamira atari ibyihebe. »
Zimwe mu ngamba nshya zafashwe, zikubiye mu itegeko rishya ku rikaza umutekano rimaze iminsi mike ritowe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya.
Iryo tegeko rishya ritanga ububasha bwo gufunga kugera ku mwaka, abakekwaho ibikorwa by’iterabwoba, rikanemerera inzego z’ubutasi gukurikirana ibiganiro mu rwego rw’itumanaho hagati y’abo zikeka zitagombye kubisabira uruhushya mu nkiko no gutegeka abanyamakuru kwaka igipolisi uruhushya mbere yo guperereza no gutangaza inkuru zirebana n’umutekano w’imbere mu gihugu.
Iryo tegeko ariko Kenya yiringiye ko ryayirinda ibitero by’igihebe, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abadepite benshi bavuze bazaryamagana ritagize igihindurwamo.
Ibi birori byitabiriwe n’abantu benshi byaranzwe n’akarasisi k’abasirikare ba Kenya kuri Stade nkuru y’iki gihugu. Abaperezida bakomeye barimo n’uw’igihugu cy’u Rwanda Paul kagame, perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na John Dramani Mahama wa Ghana uyu muhango.
Kenya imaze iminsi yibasiwe n’ibitero by’umutwe wa Al-Shabab, kuva mu 2011 iki gihugu cyohereje abasirikare kurinda umutekano muri Somalia.


















TANGA IGITEKEREZO