00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umuforomo azicwa amanitswe azira gukuriramo umukobwa inda

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 26 September 2014 saa 12:19
Yasuwe :

Umuforomo w’imyaka 41 yakatiwe igihano cyo kwicwa amanitswe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukuriramo inda umukobwa bikamuviramo urupfu.
Gukuramo inda ni ibintu bitemewe muri Kenya, kuba umuforomo Jackson Namunya Jali yarahamijwe icyaha cyo gukuriramo inda umukobwa waje gupfa kubera icyo gikorwa ni cyo cyatumye umucamanza amukatira igihano cyo kwicwa amanitswe.
Jackson Namunya yakoze icyo cyaha tariki ya 27 Nyakanga 2009 ubwo yakoraga nk’umuforomo ukuriye abandi ku bitaro bya Gachie hafi (…)

Umuforomo w’imyaka 41 yakatiwe igihano cyo kwicwa amanitswe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukuriramo inda umukobwa bikamuviramo urupfu.

Gukuramo inda ni ibintu bitemewe muri Kenya, kuba umuforomo Jackson Namunya Jali yarahamijwe icyaha cyo gukuriramo inda umukobwa waje gupfa kubera icyo gikorwa ni cyo cyatumye umucamanza amukatira igihano cyo kwicwa amanitswe.

Jackson Namunya yakoze icyo cyaha tariki ya 27 Nyakanga 2009 ubwo yakoraga nk’umuforomo ukuriye abandi ku bitaro bya Gachie hafi y’Umujyi wa Nairobi.

Ubuhamya bwatanzwe mu rukiko buvuga ko mbere yo gupfa, umukobwa Christine Atieno yasanze umuforomo Jackson Jali akamusaba kumukuriramo inda, akabimukorera kandi binyuranije n’amategeko ya Kenya.

Umuforomo avuga ko uwo mukobwa yari amaze iminsi umunani yaratangiye kugerageza gukuramo iyo nda noneho akaza kwa muganga aje kwisuzumisha bisanzwe akaza no kuhagwa.

Umucamanza Biy Judge Ombija yavuze ko uyu muforomo yananiwe gusobanura ukuntu umuntu yaje kwa muganga atava amaraso, mu kanya gato akaba atangiye kuvirirana agahita anapfa.

Kenya ntirakuraho igihano cy’urupfu, mu mwaka wa 2009 nibwo uwahoze ari Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki yahanishije igihano cy’urupfu abanyururu ibihumbi bine.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages