Uwo munyeshuri witwa Maureen Chepkirui, wiga mu mwaka wa kane muri Kabianga University, yatanze ikirego asaba ko urukiko rwategeka Guverineri Mutai kujya amuha Sh200.000 buri kwezi yo kwita ku mwana avuga ko yabyaye nyuma y’umubano w’urukundo bari bafitanye mu 2024.
Mu nyandiko yashyikirije urukiko, Chepkirui avuga ko umubano we na Mutai watumye babyara umwana muri Nyakanga 2024. Avuga ko kuva umwana yavuka ari we wagiye yikorera inshingano zo kumwitaho, nubwo nta kazi kamwinjiriza amafaranga afite.
Yavuze ko yagiye yishingikiriza ku muryango we kugira ngo abone ibyo umwana akeneye birimo ibiribwa, aho kuba, imiti n’ibindi byangombwa. Bitewe n’uburemere bw’ibibazo by’amafaranga, yavuze ko byaje kumutera kuva i Kericho akajya kuba k umuvandimwe we muri Nakuru.
Chepkirui yavuze ko yagerageje kenshi kuvugana na Guverineri Mutai amusaba ubufasha, ariko avuga ko ubutumwa yamwoherereje butigeze busubizwa.
Nyuma yo koherezwa ibaruwa imusaba kubahiriza inshingano ze, Chepkirui avuga ko Mutai yemeye gutanga Sh25.000 buri kwezi yo gufasha mu kwita ku mwana, ariko we akanga ayo mafaranga avuga ko adahagije.
Abamwunganira mu mategeko bateguye inyandiko y’amasezerano yo kugabana inshingano zo kurera umwana bayohereza ku banyamategeko ba Mutai, ariko ikibazo cyaje kugera mu rukiko.
Guverineri Mutai na we yatanze ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Nakuru, aho ashinja Chepkirui kumubuza kubona umwana no kutamumenyesha aho umwana aherereye. Chepkirui yahakanye ibyo aregwa, avuga ko Mutai atagaragaje ubushake bwo kubona umwana cyangwa kumenya uko amerewe.
Umunyeshuri kandi yasabye urukiko gutegeka Mutai gutanga kopi y’indangamuntu ye kugira ngo umwana abone ibyangombwa birimo icyemezo cy’amavuko. Avuga ko kutagira izo nyandiko byakomye mu nkokora uburenganzira bw’umwana bwo kubona ibyangombwa bimuranga.
Uretse amafaranga y’indezo ya Sh200.000 buri kwezi, Chepkirui yanasabye ko Guverineri Mutai yategekwa gushakira umwana ubwishingizi bwuzuye bwo kwivuza ndetse akanatanga andi mashilingi 200.000 nk’indishyi, avuga ko uburenganzira bw’umwana bwahungabanyijwe.
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzaburanishwa ku wa 28 Nzeri.






Ibitekerezo 0