Ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2014, mu gace ka Majengo mu Mujyi wa Mombasa, George Mureki, Umuyobozi mu itorero rya Maximum Revival Ministry yarasiwe ku mbuga y’urusengero ahita apfa.
Allafrica dukesha iyi nkuru, ivuga ko George Mureki yarashishijwe imbunda yo mu bwoko bwa AK 47, akaba yari agiye kwinjira mu rusengero rufite ubushobozi bwo kwakira abantu 70 rwari rurimo abari bari guhimbaza imana.
Umuyobozi wa Polisi i Mombasa Henry Ondiek yagize ati “Mureki yarashwe ubwo yarimo yinjira mu rusengero."
Polisi ivuga ko Mureki yarashwe n’umuntu umwe, ariko abari bari aho byabereye bavuga ko bari babiri, bagahita bahunga berekeza i Majengo bakoresheje moto.
Polisi ikomeje gushakisha abo bantu barashe Mureki, aho bikekwa ko baba baturuka muri ako gace ka Majengo bityo bakaba ari na ho bihishe, hagakekwa kandi ko ababikoze bari mu gatsiko kamaze igihe karasa kanatera ibisasu mu Mujyi wa Mombasa.
Abayobozi b’amadini muri Kenya barasaba leta kubarinda ubwicanyi nk’ubwo kuko ari bo birimo kwibasirwa n’ibitero muri iyi minsi.
Igitero nk’iki cyaherukaga kuwa 23 Werurwe 2014, ubwo abantu batahise bamenyekana bagabye igitero mu rusengero, bakarasa maze abantu bane bakahasiga ubuzima abandi benshi bagakomereka.



















TANGA IGITEKEREZO