00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Urugendo rwa Obama rwatangiye kwamaganwa kubera impamvu z’umutekano

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 10 May 2015 saa 01:25
Yasuwe :

Umwanditsi n’ umusesenguzi ku bibazo bya Afurika, Robert Rotberg, asanga Perezida Barack Obama adakwiye kujya muri Kenya, kuko uruzinduko rwe ruteye impungenge zizatuma umutekano we utwara akayabo ka miliyoni z’amadolari zigera kuri 60.

Robert Rotberg usanzwe ari umwalimu mu kaminuza ya Harvard asanga uru ruzinduko ruteganyijwe muri Nyakanga 2015, nta kintu ruzafasha Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko Obama azaba asanze Perezida Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto bashinjwaga ibyaha bijyanye n’ imvururu zakurikiye amatora yo mu mwaka wa 2007.

Mu nyandiko ye mu kinyamakuru Politico Magazine, Robert I. Rotberg asanga Obama najya muri Kenya azakenera gusura umuryango we w’aba Luo, bikazatuma Amerika yijandika mu bibazo by’ amoko muri Kenya.

Yagize ati “Ese Perezida Obama n’abajyanama be baba bazirikana ko se wa Obama yari umu Luo kandi aba Luo bashyigikiye bikomeye uwari uhanganye na Perezida Kenyatta mu matora yo mu 2012? Amakimbirane hagati y’aba Luo n’aba Kikuyu (Aho Kenyatta akomoka) ni ayo hambere mu gihe cya Jomo Kenyatta, ubwo Se wa Uhuru yayoboraga Kenya ahanganye na Oginga Odinga. Mu matora aheruka, ari nayo Uhuru yatsinze, yari ahanganye bikomeye na Raila Odinga, umuhungu wa Oginga Odinga.”

Ku kibazo cy’ umutekano, Robert I. Rotberg yagize ati “Ibibazo kuri Perezida Obama ni byinshi, by’ umwihariko ku bushobozi buke bw’ inzego zishinzwe iperereza muri Washington DC, zidashobora gukumira abakinjira muri White House.”

Kurinda Perezida Obama muri Kenya bizatwara arenga miliyoni 60 z’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyari 43 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Uyu mwalimu asanga Obama akwiye gutegereza nibura muri 2016, akabona gusura aho akomoka, kuko wenda Kenya yazaba yaratsinze umutwe wa Al Shabaab ukomoka muri Somalia, uheruka guhitana abanyeshuli bagera ku 174 muri kaminuza ya Garissa mu majyaruguru ya Kenya.

Umutekano wa Perezida Obama muri Kenya uzatwara arenga miliyari 43 z'amafaranga y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages