00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya:Urukiko rwahagaritse itegeko rikaza umutekano

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 3 January 2015 saa 01:33
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rwa Kenya rwahagaritse by’agateganyo itegeko rishya ku mutekano riherutse kwemezwa n’Inteko Ishinga-Amategeko.
Inkuru dukesha BBC itangaza ko iki kirego cyatanzwe n’amashyaka atavuga rumwe na leta kuko ngo yabonaga iri tegeko ryifitemo ingingo zibangamira ubwisanzure bw’abaturage nko gufunga umwaka abakekwaho gukora icyaha mbere yo kugezwa mu nkiko.
Iri tegeko ryari rimaze ibyumweru bibiri ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, ariko mbere y’uko ritorwa ryakuruye impaka (…)

Urukiko Rukuru rwa Kenya rwahagaritse by’agateganyo itegeko rishya ku mutekano riherutse kwemezwa n’Inteko Ishinga-Amategeko.

Inkuru dukesha BBC itangaza ko iki kirego cyatanzwe n’amashyaka atavuga rumwe na leta kuko ngo yabonaga iri tegeko ryifitemo ingingo zibangamira ubwisanzure bw’abaturage nko gufunga umwaka abakekwaho gukora icyaha mbere yo kugezwa mu nkiko.

Iri tegeko ryari rimaze ibyumweru bibiri ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, ariko mbere y’uko ritorwa ryakuruye impaka ndende mu badepite bahana amangume.

Abayobozi ba Kenya bavuga ko iryo tegeko rizafasha mu ntambara yo kurwanya umutwe w’intagondwa za Kiyisilamu wa Al-Shabab, ariko n’imiryango mpuzamahanga yakomeje kuvuga ko iri tegeko ritanoze.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages