Ni imishinga yatowe n’abadepite ku itariki 20 Mata 2024 ndetse hakaba hitezwe ko izahita inemezwa n’abasenateri mu cyumweru gitaha kuko biganjemo abo mu ishyaka rya Perezida Joe Biden.
Ni nyuma y’igihe kirenga amezi abiri umushinga wo guha inkunga Ukraine wari umaze ukigibwaho impaka cyane cyane ku ruhande rw’abadepite b’aba-Républicains batashakaga ko Amerika itera inkunga Ukraine mu gihe nta musaruro ufatika bitanga kandi na Amerika ubwayo ikaba ifite ibibazo byayo yakabaye ikemura.
By’umwiriko abadepite b’aba-Républicains basabaga ko Biden n’ishyaka rye babanza kugaragaza ingamba zo guhangana n’abimukira bakomeje kwinjira muri Amerika banyuze ku mupaka wa Mexique, mbere yo kujya gufasha Ukraine.
Iyi nkunga ya miliyari $95 ikubiyemo abarirwa muri miliyari 61 z'amadolari agenewe intambara ya Ukraine aho muri ayo agera kuri miliyari $23 azagurwa intwaro n’ibindi bikoresho by’intambara. Bivuze ko izo ntwaro zizagurwa mu nganda zo muri Amerika, zikohererezwa Ukraine.
Miliyari $26 zo zigenewe Israel harimo miliyari $9 zigenewe ibikorwa by’ubutabazi. Andi mafaranaga miliyari $8 yo azahabwa ibihugu byo muri Aziya na Pacique harimo n’Ikirwa cya Taiwan.
Nubwo iyi mishinga itatu yatowe ariko umushinga wo kwemeza inkunga kuri Israel mu matora wagiweho impaka cyane mu nteko, aho abadepite 366 bawutoye abandi 58 ntibawutore kuko batemeranya na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ku myitwarire ye mu ntambara na Hamas.
Perezida wa Ukraine, Volodymir Zelensky wakunze kuvuga ko Amerika idatanze iyo nkunga intambara arimo ashobora kuyitsindwa, yavuze ko izamufasha gukomeza intambara agatsinsura ingabo z’u Burusiya, nubwo abasesenguzi bakurikiranira hafi intambara bavuga ko bigoye.






Ibitekerezo 0