00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kera kabaye Sudani y’Epfo yemeye kwakira umuturage wayo wirukanywe na Amerika

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 8 April 2025 saa 06:45
Yasuwe :

Sudani y’Epfo yemeje ko igiye kwakira Makula Kintu, umuturage wayo yari iherutse kwanga kwakira, nyuma yo kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu itangazo ryashizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Sudani y’Epfo, kuri uyu wa 08 Mata 2025, rivuga ko uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza uri hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Makula Kintu yari yarangiwe kwinjira ku Kibuga cy’Indege cya Juba ku wa 5 no ku wa 6 Mata 2025.

Yasubijweyo nyuma y’uko indangamuntu ye yakoresheje ku byangombwa by’inzira bya Sudani y’Epfo ku izina rya Nimeri Garang, byaje guteza urujijo n’intugunda hagati ya Sudani y’Epfo na Amerika mu minsi itatu ishize.

Akigera ku Kibuga cy’Indege cya Juba, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Sudani y’Epfo zasanze uwo mugabo atari Umunya-Sudani ahubwo ngo aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yahise yoherezwa bwangu asubizwa muri Amerika, ibintu byatumye Leta ya Amerika ishinja Sudani y’Epfo kwanga kwakira abaturage bayo.

Ku wa 05 Mata, ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga viza ku baturage ba Sudani y’Epfo bose kubera ko iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburasirazuba cyari cyanze kwakira abimukira bagikomokamo.

Nyuma y’uko kutumvikana, Sudani y’Epfo yongeye gusuzuma iki kibazo maze yemeza ko yemeye kwakira Kintu.

Guverinoma ya Sudani y’Epfo kandi yemeje ko izakomeza kwakira abaturage bayo bizwi neza ko ari ho bavuka, igihe baba birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sudani y'Epfo yemeye kwakira umuturage wayo wirukanywe muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages