Uyu mukinnyi wa filime w’ imyaka 64, yatakambiye inteko y’abacamanza mu rukiko rwa Southwark Crown, ahakana ibyaha birindwi ashinjwa birimo ibyo gusambanya ku gahato n'ibindi bibiri bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibi byaha bivugwa ko yabikoze hagati ya 2004 na 2013, mu bihe bitandukanye ubwo yari umuyobozi w’ubuhanzi muri Old Vic Theatre i Londres.
Nyuma yo gusanga adahamwa n’ibyaha, Kevin Spacey yiruhukije ashimira abacamanza cyane gusa avuga ko agiye guhura n’akazi gakomeye ko kongera kwiyubaka akagarura icyezere yatakarijwe.
Spacey ufite ibihembo bibiri bya Academy Awards binyuze muri filime “The Usual Suspects” na “American Beauty”.
Ibi byaha yari akurikiranyweho byatumye mu 2017 yirukanwa muri filime ya Netflix “House of Cards” yari amaze gukinamo mu bice bitanu.
“House of Cards” imwe muri filime Kevin Spacey yaherukaga kugaragaramo






Ibitekerezo 0