Kiliziya Gatolika yo mu Budage yavuguruye aya amategeko agenga umurimo mu rwego rwo guhagarika ivangura rishingiye ku gitsina.
Iri vugurura ryemejwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 22 Ugushyingo 2022 rije nyuma y’umwaka abakozi 125 ba Kiliziya Gatolika bryamana bahuje ibitsina bigaragambije bagaragaza ko badashyigikiye amategeko iryo dini rigenderaho, bashinjaga ivangura.
Ihuriro ry’Abepisikopi b’Abadage ryatangaje ko abakozi bose bashobora gukora bisanzuye inshingano zabo batitaye ku nkomoko, idini, imyaka, ubumuga, igitsina cyabo, indangamuntu ndetse n’uburyo babayeho, bagahagararira itorero rikorera abantu ariko bakubaha imyitwarire igenga umukirisitu w’ikigo.
Komite Nkuru y’Abagatolika b’Abadage yavuze ko iki cyemezo cyaziye igihe, mu gihe Umuryango w’Abagore Gatolika b’Abadage bavuze ko iryo vugurura ari intambwe ikomeye itewe.
Impuguke mu bijyanye n’amategeko ya Kiliziya Gatolika, Thomas Schüller yatangarije ibiro ntaramakuru by’u Budage ko iki cyemezo cyari kimaze igihe kinini gifata umwanya wa mbere mu bibazo by’amategeko agenga umurimo mu Itorero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!