BBC yatangaje ko urwo ruzinduko ruteganyijwe muri uku kwezi nubwo hataramenyekana amatariki nyayo.
Ibiganiro bizibanda ku buryo Koreya ya Ruguru yaha intwaro u Burusiya bumaze umwaka n’igice burwana intambara muri Ukraine.
Amakuru y’ibanze avuga ko Kim ashobora kuzajya mu Burusiya muri gari ya moshi idatoborwa n’amasasu.
Uru ruzinduko Amerika ivuga ko rukurikiye urwa Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya muri Koreya ya Ruguru, aho yari agiye kumvisha icyo gihugu ko gikwiriye kugurisha intwaro u Burusiya.
Mu ntwaro u Burusiya bushaka harimo izirasa kure zizwi nka Hwasong, zimaze igihe zimuritswe na Koreya ya Ruguru.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye Koreya ya Ruguru ko niramuka igurishije intwaro u Burusiya izafatirwa ibihano, nubwo isanganywe n’ubundi ibihano yafatiwe na Amerika.
Kim Jong Un na Putin baherukaga guhura muri Mata 2019, aho bahuriye mu Mujyi wa Vladivostok ari nawo bashobora kongera guhuriramo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!