00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Jong Un yatangiye kugenda mu mpano y’imodoka yarikoroje Putin yamuhaye

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 17 March 2024 saa 12:31
Yasuwe :

Imodoka yo mu bwoko bwa Aurus limousine Perezida Vladimir Putin yahaye Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru nk’impano ikavugisha Benshi, kuri ubu uyu Mukuru w’Igihugu yamaze kuyikoreramo urugendo rwe rwa mbere.

Ni impano Perezida Putin yoherereje Kim Jong-un ku itariki ya 20 Gashyantare 2024.

Nyuma ariko iyi mpano yavuzweho cyane n’abantu ariko no muri politiki iba ikibazo, aho Amerika yavuze ko Perezida Putin yayitanze yirengagije ibihano mpuzamahanga byo kutohererezwa ibinyabiziga akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kafatiye Koreya ya Ruguru.

Icyo gihe u Burusiya bwasubije ko ibyo buregwa nta shingiro bifite ndetse ko aho kubinyuza mu itangazamakuru Amerika yakabaye yarabibwiye Akanama gahinzwe gufata ibihano mu Muryango w’Abibumbye.

Ali Jazeera yanditse ko uretse iyi modoka ya Aurus limousine Koreya ya Ryuguru ifite izindi modoka nyinshi zihenze cyane zakorewe mu bindi bihugu bikekwa ko zagiye zihinjira mu buryo bunyaranyije n’amategeko.

Amakuru ava mu Burusiya avuga ko imodoka zo mu bwoko bwa Aurus arizo za mbere zihenze, ndetse kuva mu 2018 ubwo Perezida Putin yatahaga Aurus limousine na we agendamo uruganda rwa Aurus Motor ruzikorera abanyacyubahiro bakomeye.

Gusa ariko iyi mpano Koreya ya Ruguru yo yavuze ko ari ikimeneytso cy’umubano mwiza ibi bihugu byombi bifitanye, dore ko mui Nzeri umwaka ushize Perezida Kim yanasuye u Burusiya.

Umubano w’ibi bihugu byombi warushijeho kuba mwiza kuva aho u Burusiya butangirije intamabara kuri Ukraine ndetse n’ukongera ingufu mu ikorwa ry’ibisasu kirimbuzi kwa Koreya ya Ruguru.

Kuri iyi ngingo Amerika na Koreya y’Epfo idacana uwaka na Perezida Kim byavuze ko ahubwo ubu bucuti bw’u Burusiya na Koreya ya Ruguru, bwanageze aho Koreya ya Ruguru yoherereza Burusiya intwaro zo kubufasha mu ntambara na Ukraine.

Burusiya n’u Bushinwa bimaze igihe ari inshuti za Koreya ya Rguru ndetse mu 2022 byitambitse ibihano bishya Loni yari igiye gufatira iki gihugu bitewe n’igeragezwa ry’ibitwaro kirimbuzi.

Imodoka Perezida Putin yoherereje Kim Jong-Un wa Koreya ya Ruguru ni iyo mu bwoko bwa Aurus limousine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages