00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Jong Un yongeye gukangaranya Isi; yategetse inganda zikora ibisasu kongera ingano

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 26 December 2025 saa 09:26
Yasuwe :

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un, yategetse inganda zikora ibisasu mu gihugu cye kongera ingano y’ibyo zikora mu 2026 mu gutuma igisirikare cye gikomeza gukomera.

Yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye ku ruganda rukora intwaro.

Koreya ya Ruguru ni kimwe mu bihugu byakomeje gusuzama ibisasu bya kirimbuzi mu myaka yatambutse, ibikorwa bikangaranya benshi cyane abo itarebana neza nayo.

Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru, KCNA, byatangaje ko muri uru ruzinduko uyu muyobozi yibukije abafite inganda zikora ibisasu ko bagiye mu mwaka utoroshye imbere kandi ko bafitemo akazi kenshi ko kongera umusaruro w’ibisasu.

Ati “Dukwiriye kongera umusaruro w’ibisasu byo mu bwoko bwa misile dukora n’izindi ntwaro kugira ngo duhaze ibyo igisirikare cyacu gikeneye.”

Yakomeje abwira abayobozi bari kumwe ko bakwiriye gushyira imbaraga mu kubaka izindi nganda zikora ibi bisasu ndetse n’intwaro.

Uyu muyobozi yagaragaje ko kongera ingano z’ibi bisasu ari ibintu bikenewe mu rwego rwo gutuma iki gihugu gikomeza gukomera no kuzabasha kwirwanaho igihe haba habayeho intambara yagihuza n’ikindi gihugu.

Kim Jong Un yasuye uruganda rukora amasasu n'ibisasu byo mu bwoko butandukanye, asaba abayobozi ko bashyira imbaraga mu kongera ingano n'inganda nshya
Uyu muyobozi yatemberejwe ahantu hatandukanye hakorerwa ibi bisasu
Kim Jong Un yategetse inganda zikora ibisasu kongera ingano mu 2026
Kim Jong Un yeretswe uburyo ibisasu bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages