Kim Jong-un yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’ibyumweru bitatu byavugwagamo ibihuha bitandukanye ku buzima bwe, harimo n’ibyatangajwe ko ashobora kuba yapfuye.
Itangazamakuru rya leta ya Koreya ya Ruguru, ryatangaje ko ubwo yageraga mu muhango wo gufungura ku mugaragaro uruganda rukora ifumbire, abantu bamwishimiye cyane ubundi umuhango ugakomeza akarufungura ndetse akarutambagira asobanurirwa uko rukora.
Uwo muyobozi yari yirengeje ibyumweru bitatu atagaragara mu ruhamwe. Yari aherutse kugaragara ku wa 11 Mata, ubwo yari ayoboye inama y’ishyaka rye.
Hatangiye kwibazwa ku buzima bwe ubwo yaburaga no mu birori byo ku wa 15 Mata, umunsi ukomeye muri Koreya ya Ruguru bizihizaho ivuka rya sekuru, Kim Il-sung, ufatwa nk’umubyeyi w’icyo gihugu.
Mu bihuha byakwirakwijwe harimo ibyatangajwe n’Ikinyamakuru kitavuga rumwe na leta Daily NK, ku wa 21 Mata cyatangaje ko Kim Jong-un w’imyaka 35 y’amavuko ameze nabi cyane kubera ingaruka zo kunywa itabi, umunaniro n’umubyibuho bikabije.
CNN y’Abanyamerika yo yari yatangaje ko ashobora no gupfa nyuma yo kubagwa.
Mu gucubya ibyo bihuha Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu cy’igituranyi cye, Koreya y’Epfo, Kim Yeon-chul yatangaje ko Kim ashobora kuba yarabuze mu birori byo kwizihiza isabukuru ya sekuru ku wa 15 Mata, ku mpamvu zo kwirinda Coronavirus, aho kuba uburwayi nk’uko bivugwa.
Koreya y’Epfo yashimangiye ko bamaze kuvumbura ko nta kintu kidasanzwe kiri kuba muri Koreya ya Ruguru, bavuga ko bishimangira ko Kim atarwaye nk’uko bivugwa.
Yavuze ko no muri Mutarama, Kim yamaze iminsi igera kuri 20 ataboneka mu ruhame, abiheraho avuga ko n’ubu nta kidasanzwe, bigendanye noneho n’impungenge ku cyorezo cya Coronavirus.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa Mbere w’iki cyumweru nawe yongereye urujijo ku bivugwa kuri Kim Jong-un.
Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba hari icyo yaba azi ku buzima bwa Kim, Trump yasubije ajijinganya ati “Ntacyo nababwira, rwose---Yego, mfite igitekerezo cyiza gusa ntabwo nakivugaho ubu. Ndamwifuriza kumera neza”.
Mu minsi ishize ni bwo Kim Jong-un yabazwe umutima, amakuru akavuga ko iki gikorwa gishobora kuba kitaragenze uko byateganywaga
Si ubwa mbere uyu muyobozi amara iminsi atagaragara mu ruhamwe. Mu 2014, Kim Jong-un yarabuze mu byumweru bitandatu yongera kugaragara agendera ku nkoni.
Nyuma y’iminsi itari mike ibiro by’iperereza muri icyo gihugu byaje gutangaza ko yari yarabazwe ikibyimba no mu kagombambari muri icyo gihe atagaragaraga.



















TANGA IGITEKEREZO