Ibi yabigarutseho ku wa 10 Nzeri 2025 mu nama ngarukamwaka ihuza abagize Inteko Ishinga Amategeko, aho yavuze ko igihe kigeze ngo uburenganzira bw’ibihugu bwo kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro bigabanywa cyangwa bigakurwaho.
Ubundi kugira ngo umwanzuro ufatwe cyangwa ushyirwe mu bikorwa muri EU bisaba ko ibihugu byose biyigize uko ari 27 biwemeranyaho.
Von der Leyen yavuze ko ubu buryo akenshi bukunze gutuma imyanzuro ifatwa n’umuryango itinda kwemezwa cyangwa gushyirwa mu bikorwa kandi byagiraga ingaruka zikomeye muri EU.
Yakomeje agaragaza ko mu gihe gufata umwanzuro byazajya bishingira ku batoye ari benshi bizatuma imyanzuro ifatwa na EU yihuta kandi igakorwa ku gihe aho gushingira ko buri gihugu cyemeza uwo mwanzuro.
Gusa ubu busabe bwa Von der Leyen ntabwo bwigeze bwakirwa neza n’ibihugu bya Slovakia na Hongrie, aho byose bikunze gukoresha ubu bureganzira kugira ngo buhagarike amwe mu mategeko yashyizweho n’uyu muryango ashobora kwangiza inyungu z’ibihugu byabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!