Ubuyobozi bwa Twitter bwagize buti ”Nyuma y’igenzura ryimbitse ku butumwa Donald Trump aheruka gutambutsa ku rukuta rwe rwa Twitter n’ibitekerezo bibukubiyemo, twahagaritse urwo rukuta burundu mu rwego rwo kurinda ko habaho ibindi bikorwa by’ihohoterwa.”
Twitter yavuze ko ihangayikishijwe n’imyitwarire imaze iminsi iranga Trump, aho yagiye ashishikariza abamushyigikiye kwishora mu bikorwa by’imyigaragambyo, birimo ibyabereye ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika, bikagwamo abantu bane.
Hari amakuru kandi avuga ko hari abashyigikiye Trump bari gutegura imyigaragambyo ikomeye ishobora kuzaba irimo n’intwaro, ikaba iteganyijwe ku wa 17 Mutarama, habura iminsi itatu gusa kugira ngo Perezida Joe Biden atangire inshingano nshya aherutse gutorerwa zo kuyobora Amerika.
Donald Trump yari afite abamukurikira barenga miliyoni 88, akaba yari umwe mu bantu bakurikirwa cyane kuri Twitter ku Isi.
Twitter yahagaritse urukuta rwa Trump nyuma y’uko n’ubundi byari bimaze gukorwa na Facebook, yatangaje ko ihagaritse urukuta rwa Trump kugera igihe azaba avuye ku butegetsi.
Twitter ni yo yari inzira nyamukuru ikoreshwa na Trump mu gutambutsa ubutumwa ashaka kugeza ku bamukurikiye, kuko yavugaga ko afitanye ibibazo n’itangazamakuru risanzwe.
Abayobozi batandukanye barimo Visi Perezida mushya wa Amerika, Kamala Devi Harris, bari bamaze igihe basaba Twitter gukumira Trump kuri uru rubuga kuva mu mpera za 2019, ariko ntibyahise bikorwa.
Nyuma y’ihagarikwa n’isibwa ry’urukuta rwe rwa Twitter, Trump yavuze ko urwo rubuga rwakabaye rwigenga ariko kuba rugendera ku byo Leta ishaka bizatuma rutamara igihe kinini, ndetse arushinja kwifatanya n’Aba-Démocrates mu kumurwanya.
CNBC yatangaje ko nyuma y’amasaha make Twitter isibye urukuta rwa Trump imigabane yarwo yagabanutseho 3%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!