Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Narendra Modi byahise bitangaza nyuma ko ubwo butumwa bwanditswe n’abantu bari bashimuse iyo konti by’akanya gato.
Ubu butumwa bujyanye na Bitcoin bwatangajwe mu gihe u Buhinde bwari buherutse gutangaza ko bugiye gushyiraho amategeko akaze agenzura ikoreshwa ry’amafaranga y’ikoranabuhanga.
Icyo gihe Minisiteri y’Imari y’u Buhinde yavuze ko nta gahunda ihari yo kwemera ikoreshwa rya Bitcoin.
Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter ya Modi bwavugaga ko nyuma yo kwemera ikoreshwa rya Bitcoin mu Buhinde, icyo gihugu cyanaguze iza mbere ndetse kigiye kizikwirakwiza mu baturage.
Ubwo butumwa nyuma y’akanya gato bwahise busibwa kuri konti ya Minisitiri w’Intebe.
Modi afite abantu miliyoni 73 bamukurikira kuri Twitter. Ibiro bye byatangaje ko byafashe ingamba zikomeye ngo hatazongera kugira abashimuta iyo konti.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!