00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Konti ya Twitter ya Minisitiri w’Intebe y’u Buhinde yashimuswe

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 12 December 2021 saa 11:33
Yasuwe :

Konti ya Twitter ya Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde yashimuswe by’akanya gato, hanyuzwaho ubutumwa bwavugaga ko icyo gihugu cyemeye ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka Bitcoin.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Narendra Modi byahise bitangaza nyuma ko ubwo butumwa bwanditswe n’abantu bari bashimuse iyo konti by’akanya gato.

Ubu butumwa bujyanye na Bitcoin bwatangajwe mu gihe u Buhinde bwari buherutse gutangaza ko bugiye gushyiraho amategeko akaze agenzura ikoreshwa ry’amafaranga y’ikoranabuhanga.

Icyo gihe Minisiteri y’Imari y’u Buhinde yavuze ko nta gahunda ihari yo kwemera ikoreshwa rya Bitcoin.

Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter ya Modi bwavugaga ko nyuma yo kwemera ikoreshwa rya Bitcoin mu Buhinde, icyo gihugu cyanaguze iza mbere ndetse kigiye kizikwirakwiza mu baturage.

Ubwo butumwa nyuma y’akanya gato bwahise busibwa kuri konti ya Minisitiri w’Intebe.

Modi afite abantu miliyoni 73 bamukurikira kuri Twitter. Ibiro bye byatangaje ko byafashe ingamba zikomeye ngo hatazongera kugira abashimuta iyo konti.

Narendra Modi akurikirwa n'abasaga miliyoni 73 kuri Twitter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages