Mu byaha Park ashinjwa ariko we akaba abihakana harimo itonesha yakoreye inshuti ye magara Choi Soon Sil akaba n’umucuruzi ukomeye, aho yamufashije kubona amafaranga mu buryo bunyuranye n’amategeko, ruswa n’ibindi.
Mu Ukuboza 2016 nibwo Abadepite b’iki gihugu bemeje umushinga w’itegeko rikura Park (wari umaze igihe asabirwa n’abo batavuga rumwe kwegura) ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Uwo mushinga ukimara kwemezwa n’Abadepite wahawe urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga ngo ruwusuzume neza na rwo ruzatange umwanzuro ndakuka niba agomba kuva ku butegetsi hagatorwa undi mukuru w’igihugu.
CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko kuri uyu wa Gatanu abacamanza bose uko ari icyenda batoye bemeza ko Park yambuwe icyubahiro cy’umukuru w’igihugu ndetse ko mu minsi 60 hazatorwa umusimbura.
Imyanzuro y’urukiko yatanzwe n’umucamanza Lee Jung Mi. Yagize ati “Dutangaje umwanzuro wacu abacamanza twese. Dukuyeho Perezida Park ukurikiranywe n’ubutabera.”
Nyuma yo kwambura ubudahangarwa, abaye na Perezida wa mbere mu mateka ya Korea y’Epfo ukuwe ku butegetsi manda yatorewe itarangiye, Park agiye gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha byose ashinjwa.
Nyuma gato y’itangazwa ry’umwanzuro w’urukiko wari utegerejwe na benshi, abatavuga rumwe na Park bagaragaje amarira y’ibyishimo.
Ni na ko ku ruhande rw’abamushyigikiye, abasaga 100 bari hafi y’urukiko bahise batangiza imyigaragambyo yamagana uwo mwanzuro bazunguza n’amabendera y’igihugu ndetse abapolisi babarirwa mu 2100 bahise batangira kugerageza gutatanya abigaragambya.



















TANGA IGITEKEREZO