Ibi bibaye kandi mbere gato y’ibiganiro Trump azagirana na mugenzi we w’ u Bushinwa Xi Jinping, aho bazaganira ku buryo ibihugu byombi byafatanya bigakumira Korea ya Ruguru gukomeza gucura ibitwaro bya kirimbuzi.
Iki gisasu cyatewe kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bw’igisirikare cya Korea y’Epfo bwatangaje ko cyatewe mu birometero bisaga 60 uturutse ahitwa Sinpo ku birindiro by’igisirikare cya Korea ya Ruguru.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma y’uko Korea ya Ruguru iteye iki gisasu, Rex Tillerson umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko havuzwe ndetse hanakorwa byinshi ubu ntacyo Amerika yarenzaho.
Gusa Korea y’Epfo, u Buyapani na Amerika byamaganye iki gikorwa buvuga ko ari ubushotoranyi no kurenga ku masezerano ya Loni agenga icurwa n’ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi.
Ubusanzwe Amerika ivuga ko u Bushinwa bugira uruhare mu gufasha Korea ya Ruguru mu icurwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi, binyuze mu kuyorohereza inzira z’ubucuruzi.
Mu kwezi gushize, Korea ya Ruguru yagerageje ibisasu kirimbuzi bisaga bine mu Nyanja y’Abayapani, mu gace kitwa Tongchang-ri hafi y’aho Bugabanira n’u Bushinwa China.



















TANGA IGITEKEREZO