Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un, niwe watanze uburenganzira bwo kugerageza icyo gisasu, mbere y’iminsi ibiri ngo yizihize isabukuru ye y’amavuko.
Iki gisasu cyatewe ahagana mu ma saa saba n’igice ku isaha ya GMT mu ijoro ryakeye.
Mu kwezi gushize, Perezida wa Korea ya Ruguru, abinyujije ku rubuga rwa gisirikare, yatangaje amakuru avuga ko bageze ku gukora igisasu cyo mu bwoko bwa hydrogène.
Bamwe mu bayobozi b’ibihugu bamaganye icyo gikorwa, aho abaturanyi muri Korea y’Epfo bakajije umutekano ku birindiro biri ku mupaka ndetse Perezida Park Geun-hye avuga ko bidatinze igihugu cye kigiye gutorera umuti iki kibazo, harimo no gufatira Korea ya Ruguru ibihano bikarishye kuko yirengagije nkana ibyemezo by’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ndetse n’amasezerano mpuzamahanga.
Yagize ati “Twamaganye twivuye inyuma igeragezwa rigira kane ry’ibisasu bya kirimbuzi bikorwa na Korea ya Ruguru. Ni uguhonyora nkana amasezerano mpuzamahanga y’akanama gashinzwe umutekano muri ONU. Tuzafata ibyemezo byose bishoboka harimo n’ibigenwa n’Umuryango w’Abibumbye ngo Korea ya Ruguru yishyure ikiguzi cy’igerageza ry’igisasu kirimbuzi yakoze."
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, yatangaje ko ibi ari amahano n’ubushotoranyi ndetse ko igihugu cye kigiye gufatira ingamba zihamye iki kibazo.
Kuri iki kibazo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye ko ibyakozwe na Korea ya Ruguru ari ukurenga ku masezerano ya ONU, bityo bakaba bayihamagarira kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yashyizeho umukono abuza icurwa ry’intwaro za kirimbuzi, nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ned Price.
Bitaganyijwe ko kuri uyu wa 6 Mutarama, Akanama k’umutekano muri ONU, kaza guterana mu rwego rwo kwiga kuri iki kibazo, nkuko RFI dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Mu mwaka wa 2006, 2009 na 2013, mu murwa mukuru Pyongyang hageragerejwe ibisasu bya kirimbuzi bikoze mu butare bwa nucléaire. ibi byatumye Korea ya Ruguru ihabwa ibihano ku rwego mpuzamahanga.
Iki gisasu kirimbuzi cyo mu bwoko bwa Hydrogène, gifite ubukana burenze kure ibyari byageragejwe mu myaka yashize.



















TANGA IGITEKEREZO