00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korea ya ruguru yashyizeho abasirikare 6000 bo kurinda interineti

Yanditswe na

Honore Munyembabazi

Kuya 6 January 2015 saa 07:42
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo wa Korea y’Epfo yatangaje ko Korea ya Ruguru yamaze gushyiraho ingabo 6000 zo kurinda interineti, nk’uburyo bwo gushyushya umutwe igihugu cye cyane cyane urwego rw’igisirikare n’ikoranabuhanga.
Iki gikorwa kibaye nyuma yuko ku itarki ya 23 Ukuboza 2014, imirongo ya interineti muri korea ya Ruguru yari yafunzwe.
Iki gihugu cyashyize mu majwi Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuba inyuma y’iki gikorwa kuko yari imaze iminsi yigamba ko izihimura ku wateye ikigo cyayo (…)

Minisitiri w’Ingabo wa Korea y’Epfo yatangaje ko Korea ya Ruguru yamaze gushyiraho ingabo 6000 zo kurinda interineti, nk’uburyo bwo gushyushya umutwe igihugu cye cyane cyane urwego rw’igisirikare n’ikoranabuhanga.

Iki gikorwa kibaye nyuma yuko ku itarki ya 23 Ukuboza 2014, imirongo ya interineti muri korea ya Ruguru yari yafunzwe.

Iki gihugu cyashyize mu majwi Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuba inyuma y’iki gikorwa kuko yari imaze iminsi yigamba ko izihimura ku wateye ikigo cyayo cya Sony pictures kizobereye mu gukora amafilimi, cyarimo gitegura filimi isekeje kuri Kim Jong Un, Perezida wa Koreya ya Ruguru.

Icyo kigo cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, cyatewe hakoreshejwe ubuhanga bwo kwinjira mu madosiye ya mudasobwa, gishinja leta ya Korea ya Ruguru iki gikorwa ariko irabihakana.

Korea ya ruguru irashinjwa kandi kuvogera imirongo ya interinet y’igihugu cya Korea y’epfo, intambara ifatwa nk’iyikoranabuhanga hagati y’ibi bihugu byombi nk’uko ikinyamakuru Reuters cyabitangaje.

Mu 2013, Korea y’Epfo yashinje Korea ya Ruguru kuvogera imirongo yayo ya interineti, bigahagarika imirimo y’amabanki n’itangazamakuru.

Iyi ntambara hagati y’izi Korea zombi imaze imyaka irenga 60 guhera mu ntambara yiswe iy’ubutita yasize iciye icyari Koreya mo ibihugu bibiri. Muri Nyakanga 1953 hemejwe ihagarikwa ry’iyi ntambara, ariko hategerejwe amasezerano y’amahoro na n’ubu atarasinywa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages