00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korea ya Ruguru yateye ibisasu karundura mu Nyanja y’u Buyapani

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 25 March 2021 saa 08:39
Yasuwe :

Korea ya Ruguru yateye ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa missiles mu Nyanja y’u Buyapani mu igeragezwa ryayo, ribaye ku nshuro ya mbere kuva Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yajya ku butegetsi.

Ubusanzwe iki gihugu cyabujijwe n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano gukomeza kugerageza intwaro za kirimbuzi.

Abayobozi b’u Buyapani batangaje ko izo missiles ebyiri zatewe saa moya z’igitondo ku isaha yo muri icyo gihugu kuri uyu wa Kane (hari saa yine z’ijoro ku isaha y’i Kigali ku wa Gatatu).

Byakoze urugendo rw’ibilometero 420 na 430 byombi mbere y’uko bigwa mu mazi hafi y’agace kahariwe ibikorwa by’ubucuruzi mu Buyapani. Nta kintu na kimwe byigeze byangiza.

Hari hashize umwaka Korea ya Ruguru igerageje ibindi bisasu bya kirimbuzi.

Korea ya Ruguru yongeye gutera ibisasu mu Nyanja y’u Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages