00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Abantu barenga 50 baguye mu mubyigano 150 barakomereka

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 October 2022 saa 08:34
Yasuwe :

Abantu 59 baguye mu mubyigano w’abitabiriye ibirori byizihizaga umunsi uzwi nka ‘Halloween’ [ubanziriza uw’abatagatifu bose] mu Murwa Mukuru wa Koreya y’Epfo, seoul.

Ibiro Ntaramakuru, Yonhap byatangaje ko inzego z’ubutabazi zavuze uretse abapfuye hari n’abagera ku 150 bakomeretse.

Amashusho yaturutse ahabereye iryo sanganya abakora ubutabazi bakurura abantu bagwiriwe n’abandi.

Biracyekwa ko iryo sanganya ryatewe n’umubyigano w’abantu benshi banyuraga mu kayira gafunganye hagati y’inyubako.

Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk-yeol yahise ahamagaza inama y’igitaraganya.

Abagera ku bihumbi 100 ni bo bari bateraniye aho bizihirizaga umunsi mukuru wa mbere uhuriyemo abantu benshi kuva igihe icyorezo cya Covid-19 cyadukiye ku isi.

Imbuga nkoranyambaga zagiye zitambutsa ubutumwa ku mugoroba bugaragaza ko agace abo bantu banyuragamo karimo umubyigano kandi katameze neza.

Umunyamakuru wa BBC wageze muri ako gace yabonye imirambo myinshi kandi imbangukiragutabara zarimo ziyitwara umwe ku wundi.

Abakora ubutabazi bari benshi ahabereye isanganya ryaguyemo benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages