Ibiro Ntaramakuru, Yonhap byatangaje ko inzego z’ubutabazi zavuze uretse abapfuye hari n’abagera ku 150 bakomeretse.
Amashusho yaturutse ahabereye iryo sanganya abakora ubutabazi bakurura abantu bagwiriwe n’abandi.
Biracyekwa ko iryo sanganya ryatewe n’umubyigano w’abantu benshi banyuraga mu kayira gafunganye hagati y’inyubako.
Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk-yeol yahise ahamagaza inama y’igitaraganya.
Abagera ku bihumbi 100 ni bo bari bateraniye aho bizihirizaga umunsi mukuru wa mbere uhuriyemo abantu benshi kuva igihe icyorezo cya Covid-19 cyadukiye ku isi.
Imbuga nkoranyambaga zagiye zitambutsa ubutumwa ku mugoroba bugaragaza ko agace abo bantu banyuragamo karimo umubyigano kandi katameze neza.
Umunyamakuru wa BBC wageze muri ako gace yabonye imirambo myinshi kandi imbangukiragutabara zarimo ziyitwara umwe ku wundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!