Benshi mu basezeranye muri uyu muhango wabaye ku wa 20 Gashyantare ni abari bamaze igihe gito bamenyanye kandi benshi muri bo barahujwe n’abayobozi b’iri torero.
Umuyobozi wa Unification Church muri Koreya y’Epfo, Ryu Kyeung-seuk yabwiye Reuters ko uretse aba bari mu rusengero hari n’abandi bagera ku 1200 bakurikiranye uyu muhango kuri internet.
Muri iki gikorwa ngarukamwaka cyatangiye mu 1960, abifuza kubana barasezerana mu gihe abaje mu idini baramaze kubana na bo bongera bagasezerena.
Kuri uyu wa Gatandatu abagera ku gihumbi basezeranye bari basanzwe babana, naho ibihumbi bibiri bari bagiye kubana bwa mbere.
Itorero Unification Church ryatangijwe mu 1954 na Nyakwigendera Sung Myung Moon waje kwiyita Mesiya we n’umugore we mu 1992.
Hari abakunze kwibaza ibanga Moon yakoreshaga ngo yigarurire imitima ya benshi, dore ko hari ubwo yigeze gufungirwa muri Amerika yabuze amafaranga y’umusoro.
Moon yapfuye mu 2013 afite imyaka 92. Abayoboke b’iri torero bakunze kwitwa aba Moonies.



















TANGA IGITEKEREZO