Geun-hye ashinjwa kuba yaragize uruhare mu gufasha inshuti ye kubona amakuru, yakoresheje ajya gusaba inkunga, kugira ngo ayihabwe akitwaza ubushuti yari afitanye n’Umukuru w’Igihugu.
Mu bakandida bahabwa amahirwe muri aya matora abaye mu gihe umubano na Koreya ya Ruguru utifashe neza, harimo Moon Jae-in na Ahn Cheol-soo.
Moon uza imbere mu bahabwa amahirwe, afite gahunda yo guharanira kuzahura umubano na Koreya ya Ruguru, bitandukanye na Geun-hye wakuyeho inzira zose zashoboraga guhuza ibihugu byombi.
Nk’uko BBC yabyanditse, abakandida bose biyayamaje uko ari 13, basezeranyije abaturage kurinda ubukungu bw’igihugu kuri ubu butameze neza no kugabanya umubare w’urubyiruko rudafite akazi ukomeje kwiyongera.
Aya matora yitezwe kwitabirwa mu buryo bushimishije. Ibiro by’itora birafunga saa mbili z’ijoro muri Koreya y’Epfo (11:00 GMT), uwatsinze atangazwe nyuma y’iminota mike.
























TANGA IGITEKEREZO