00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yatewe icyuma

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 5 March 2015 saa 11:18
Yasuwe :

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Koreya y’Epfo yatewe icyuma n’umugabo wavugaga amagambo yamagana intambara mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Televiziyo Al Jazeera yatangaje ko Amb. Mark Lippert yatewe icyuma ubwo yasangiraga ifunguro rya mu gitondo n’abayobozi ba Koreya y’Epfo , bitegura gutanga ikiganiro kigamije kureba uko hagarurwa amahoro hagati ya Koreya zombi.

Polisi yahise ita muri yombi Kim Ki-Jong w’imyaka 55, ukekwaho kuba ariwe wateye Lippert icyuma mu maso no ku kaboko, Kim kandi yigeze gufungwa azira gutera ibuye uwari ambasaderi w’u Buyapani muri Koreya y’Epfo mu 2010.

Umuyobozi wa Polisi mu karere byabereyemo, Yoon Myung-Soon yagize ati “twamufashe ndetse turi gukora iperereza ku cyaba cyatumye amutera icyuma.”

Bivugwa ko Kim akuriye umutwe uharanira ubwiyunge bwa Koreya y’Epfo n’iya Ruguru, kandi ko yateye icyuma ambasaderi Lippert mu rwego rwo kurwanya imyitozo ya gisirikare iri guhabwa ingabo za USA na Koreya y’Epfo.

Koreya ya Ruguru ivuga ko iyo myitozo ari iyo kyigabaho ibitero, yarashe ibisasu bya Missile bibiri mu Nyanja igaragaza ko itabyishimiye. USA ivuga ko iyo myitozo nta kindi igamije uretse ubwirinzi.

Lippert, w’imyaka 42, yabaye ambasaderi wa USA muri Koreya y’Epfo kuva mu Ukwakira 2014, yigeze gukora mu Ishami ry’ingabo rya USA, Pentagon, aba n’umujyanama wa Obama mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga igihe yari senateri wa Illinois


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages