Ni indege izaba yitwa KF-21, ifite moteri ebyiri, n’ubushobozi bwo kurasa missile mu kirere, ku butaka ndetse no kurasisha missile za rutura zizwi nka Cruise missile. Bitewe n’ubwoko bw’igikorwa igiyemo, ishobora kuzajya itwarwa n’umuntu umwe cyangwa babiri.

Byitezwe ko imirimo yo kubaka izi ndege mu buryo bwuzuye izatangira mu 2028, ubwo indege 40 zizaba zamaze gukorwa, bikazagera mu 2032 indege 120 zimaze gukorwa.

Uyu mushinga ufatanyijwe na Koreya y’Epfo ifitemo imigabane 80% ndetse na Indonesie ifite imigabane 20%. Byitezwe ko nutangira gushyirwa mu bikorwa, imirimo mishya 100 000 izahangwa, mu gihe arenga miliyari 5,2$ azinjizwa mu bukungu bwa Koreya y’Epfo.

Abasesenguzi mu by’indege z’intambara bemeza ko n’ubwo itazaba ibarizwa mu ndege zifite ikoranabuhanga rya 5G, KF-21 izaba ifite umuvuduko uruta uw’ubundi bwoko bwitwa F-35, kandi ikazagurukira ku butumburuke bwo hejuru kuyirusha, mu gihe n’uburemere bw'ingano y’intwaro izajya itwara buzaba buruta ubw'izitwarwa na F-35.

Uretse Amerika, u Bushinwa ni cyo gihugu kindi gifite indege z’intambara zifite ikoranabuhanga rya 5G, mu gihe Suède, u Burusiya, u Bufaransa, u Buyapani n’ishyirahamwe rihuriyemo u Budage, u Bwongereza, Espagne n’u Butaliyani, ari byo bihugu byonyine bifite indege z’intambara zihuta kuruta umuvuduko w’ijwi.

Koreya y'Epfo yatangiye gukora indege z'intambara za KF-21 zifite umuvuduko uruta uw'ijwi
Koreya y'Epfo yatangiye gukora indege z'intambara za KF-21 zifite umuvuduko uruta uw'ijwi