00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo mu nzira yo gucyura abakozi 300 bafatiwe muri Amerika

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 8 September 2025 saa 09:03
Yasuwe :

Koreya y’Epfo yatangaje ko iri gutegura indege izacyura abenegihugu bayo bafatiwe muri Leta ya Georgia muri Amerika, bazira kuba muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida wa Koreya y’Epfo ku ya 7 Nzeri 2025, ryashimangiye ko ibiganiro byo kurekura abakozi bagera kuri 300 bafashwe byarangiye, kandi ibikorwa byo kubasohora muri gereza birimbanije.

Ikinyamakuru Yonhap cyo muri Koreya y’Epfo, cyatangaje ko Ambasaderi w’icyo gihugu i Washington, Cho Ki-joong, yatangaje ko abo bakozi bashobora guhaguruka muri Amerika ku wa Gatatu basubira muri Koreya y’Epfo.

Perezida Donald Trump yagize ubutumwa atanga, agaruka ku ntego ye, yo gukomeza guhigisha uruhindu abimukira, aboneraho no gushishikariza ibigo mpuzamahanga bishora imari muri Amerika kubikurikiza.

Trump yagize ati “Ishoramari ryanyu ntirihejwe muri Amerika, turabashishikariza kuzana abakozi banyu bafite ubumenyi mu buryo bwemewe n’amategeko, kugira ngo bubake ibicuruzwa byo ku rwego rwo hejuru. Kandi tuzaborohereza kubikora.”

Trump yabitangaje nyuma yo kubwira itangazamakuru ko ibi bibazo bitazangiza umubano igihugu cye gifitanye na Koreya y’Epfo.

Ku wa Kane, abashinzwe umutekano muri Amerika bataye muri yombi abakozi bagera kuri 475 barimo Abanya-koreya y’Epfo 300, mu ruganda rwa Hyundai rukora batterie z’imodoka ruri kubakwa i Ellabell muri Georgia.

Koreya y’Epfo yakiriye nabi ibi bikorwa, cyane ko byabaye hashize iminsi 10 gusa abakuru b’ibihugu byombi bahuriye mu nama bakemeranya gukomeza gufatanya mu bucuruzi.

Inzego z’umutekano zatangaje ko byakozwe hakurikijwe impapuro z’urukiko zirebana n’abakorera muri Amerika. Abandi bayobozi bavuga ko benshi mu bafashwe nta byangombwa byemewe n’amategeko byo gukorera muri Amerika bari bafite.

Koreya y’Epfo mu nzira zicyura abakozi 300 bafatiwe muri Amerika
Ku wa kane nibwo abakozi 475 b'uruganda rwa Hyundai batawe muri yombi barimo 300 babanya-Koreya y'Epfo
Ibi byabaye hashize iminsi icumi gusa Perezida wa Koreya y'Epfo Lee Jae-myung ahuriye mu nama na Trump bemeranya gufatanya mu bucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages