00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Park Geun-hye wahoze ari Perezida akeguzwa, yaraye muri gereza

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 31 March 2017 saa 09:48
Yasuwe :

Urukiko rukorera mu Murwa Mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul, rwataye muri yombi Park Geun-hye wari Perezida w’iki gihugu akeguzwa kuri uwo mwanya kubera ibyaha bya ruswa n’itonesha.

Uretse ibyaha bya ruswa, Park akurikiranyweho amakosa arimo kugaragaza intege nke mu mirimo ye no kumena ibanga ry’igihugu.

Park Geun-hye w’imyaka 65 ashinjwa ibyaha bya ruswa n’itonesha yagiriye inshuti ye y’umucuruzi Choi Soon-sil, akamufasha kubona amafaranga yakoreshaga mu mjishinga ye mu buryo butemewe, gusa we arabihakana.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko inyandiko yashyizwe ahabona n’urukiko isaba ko Park atabwa muri yombi yagiraga iti “Birasobanutse kandi birakenewe ko Park atabwa muri yombi kuko ibyo ashinjwa byasobanuwe kandi hari impungenge ko yasibanganya ibimenyetso.”

Mu mashusho yerekanywe kuri Televiziyo, yagaragazaga Park ari mu modoka y’umukara, imuvanye mu biro by’ubushinjacyaha imujyane mu nzu y’imbohe iherereye mu Majyepfo y’umurwa mukuru Seoul.

Nyuma y’uko Park atawe muri yombi, abamushyigikiye bagaragaye mu murwa mukuru w’iki gihugu bitwaje amabendera y’igihugu bamagana itabwa muri yombi rye, basaba ko yarekurwa.

Bitegenyijwe ko Park afungwa by’agateganyo iminsi 20 mu gihe agitegereje ko urubanza rutangira kuburanishwa byemewe n’amategeko. Mu gihe yahamwa n’ibyaha ashinjwa, ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka isaga 10.

Park yambuwe ubudahangarwa kuwa 10 Werurwe 2017, ubwo urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rya Koreya y’Epfo rwemezaga ubusabe bw’abadepite bamusabiraga kweguzwa mu Ukuboza 2016.

Park abaye umuperezida wa gatatu wayoboye Koreya y’Epfo utawe muri yombi kubera ibyaha binyuranye akurikiranyweho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages