Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko abantu umunani bakomerekeye muri icyo gitero cyabaye ku wa 13 Ukwakira.

Sitasiyo ya Polisi ya Incheon Namdong yatangaje ko umugabo ukekwaho kugaba icyo gitero afite imyaka 59 ndetse yari afite ibyuma biziritse kuri buri kiganza.

Polisi iri gukora iperereza ku cyamuteye kugaba icyo gitero, cyabereye mu nyubako irimo ishami rya Homeplus, imwe muri sosiyete nini muri Koreya y’Epfo zifite amaduka acuruza ibicuruzwa ku giciro gito.

Bivugwa ko uwo mugabo yatangiye gutera abantu ibyuma ari ku ngazi zigenda, ava ku igorofa riherereyeho iduka rya Homeplus.

Amafoto n’amashusho byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bimugaragaza atera abantu mu gice kirimo ahagurishirizwa amafunguro.

Abari aho bamufashe bakoresheje intebe kugira ngo bamubuze gukomeza kugenda, nyuma atabwa muri yombi n’abapolisi.

Abantu umunani bakomeretse, barimo abagore batandatu n’abagabo babiri, bose bajyanywe kwa muganga.

Umwe muri bo yagize ikibazo cy’umutima wahagaze, mu gihe abandi bakomeretse mu mugongo no ku ntugu.

Mu rwego rwo gutabara abakomeretse, inzego zibishinzwe zashyizeho ikigo cy’ubuvuzi bwihutirwa ku igorofa rya mbere ry’iyo nyubako.

Byatangajwe ko uyu mugabo yari yarigeze guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwica uwo bashakanye amuteye icyuma, akamara imyaka ine muri gereza.

Bivugwa kandi ko mu kwezi gushize Polisi yari yamukoreye dosiye, akekwaho gutwara icyuma ubwo yakoraga imyigaragambyo ari wenyine imbere y’ibitaro byo muri Incheon, yamagana uburyo yari yaravuwemo.

Ni ibintu bidasanzwe kuko iki gitero cyabereye mu gihugu kizwiho umutekano wo ku rwego rwo hejuru.

Ikigo cya Koreya y’Epfo gishinzwe ibarurishamibare, kigaragaza ko mu 2024 iki gihugu cyabaruye ubwicanyi bugera kuri 0,5 ku bantu 100.000.

Muri Koreya y’Epfo umugabo yiraye mu baturage abatera ibyuma, umunani barakomereka
Muri Koreya y’Epfo umugabo yiraye mu baturage abatera ibyuma, umunani barakomereka