Ku wa 9 Ukuboza 2016, Inteko Ishinga Amategeko yemeje umushinga w’Itegeko ryemeza ko Perezida Park yegura nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage bamushinjaga gukoresha ruswa no gukorana n’umucuruzi w’inshuti ye magara, Choi Soon-sil.
Ubushinjacyaha bwasomeye Choi-Soon (Ufunze) ibyaha ashinjwa birimo kwivanga mu mirimo y’igihugu no gukora ubucuruzi mu buryo butemewe byateje igihugu igihombo.
Mu cyumweru gishize, Lee Jae-yong yitabye urukiko bwa mbere, ahatwa ibibazo mu gihe cy’amasaha 22 ku birebana n’ibyaha bya ruswa akurikiranyweho, birimo kuba yarahaye ibigo bifite aho ihuriye na Choi, miliyoni 43 z’amadorali ya Amerika.
Umuyobozi w’urukiko rwa Seoul yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko impapuro zo guta muri yombi Lee Jae-yong zigomba kwemezwa n’urwo rukiko, uyu mugabo azitaba ku wa Gatatu w’iki cyumweru, gusa Samsung ntacyo irabivugaho.
CNN yatangaje ko uru rukiko nirumara kwemeza iby'izi mpapuro zita muri yombi Lee, azahita afatwa, afungwe.
Gusa iyi sosiyete ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, ihakana yivuye inyuma ibyaha umuyobozi wayo ashinjwa.
Kuva ku wa Kane w'Icyumweru gishize ubwo uyu muyobozi yashyirwaga mu majwi ndetse akanahatwa ibibazo ku byaha bya ruswa akurikiranyweho, umutungo w'iyi sosiyete uri kugenda ugabanyuka.
Lee w’imyaka 48,yabaye umuyobozi muri Samsung nyuma y’aho Se umubyara, Lee Kun-hee yafatiwe n’indwara y’umutima yatumye ahagarika akazi mu 2014.




Ibitekerezo 0