Ku wa 24 Werurwe 2025, nibwo Abacamanza batoye icyemezo gihagarika iyeguzwa rya Han, undi ahita agaragaza ibyishimo bidasazwe yizeza ko agiye kugarura Guverinoma ikurikiza amategeko.
Ati “Ndashimira cyane urukiko kubera umwanzuro w’ubwenge rwafashe kandi ndizeza ko ngiye kugarura Guverinoma ikurikiza amategeko.”
Han yagiye ku butegetsi nk’umuyobozi w’inzibacyuho mu Ukuboza 2024 ubwo Perezida, Yoon Suk Yeol, yari amaze kweguzwa ku mwanya we n’Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’umwanzuro yari yafashe kijyanye no gushyiraho ibihe bidasanzwe bya gisirikare.
Icyakora ntabwo yigeze awutindaho kubera ko yamaze ibyumweru bibiri nyuma abadepite bahise batora umwanzuro wo kumweguza.
Kuva icyo gihe Koreya y’Epfo yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije, Choi Sang-mok.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!