Mu ntangiriro za Mutarama 2016, Koreya ya Ruguru yatangaje ko yakoze igerageza ry’igisasu cyo mu bwoko bwa Hydrogène, ryari irya kane ikoze mu myaka itarenze 10, muri gahunda yayo yo gucura ibisasu bya kirimbuzi
Koreya y’Epfo yavuze ko bidakwiye kongera gukora igerageza ry’ibisasu kuri Koreya ya Ruguru, ndetse inasezeranya ko izakora ibishoboka byose igaca intege Koreya ya Ruguru igihe cyose izaba ifite umugambi nk’uwo, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abashinwa Xhinua byabitangaje.
Umuyobozi w’ishyaka Saenuri riri ku butegetsi muri Koreya y’Epfo, Won Yoo-Cheol, yavuze ko ibikorwa na Koreya ya Ruguru ari ubushotoranyi ku muryango mpuzamahanga.
Minjoo, Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Koreya y’Epfo na ryo ryasabye ko Koreya ya Ruguru ihagarika ibikorwa bishotora byo kugerageza ibisasu kirimbuzi. Iri shyaka ryavuze ko uretse no kugerageza ibyo bisasu, ngo no gutangaza ko bazabigerageza ni ukurenga ku myanzuro ya Loni.
Koreya ya Ruguru iri mu bihano yafatiwe na Loni kubera kurenga ku masezerano mpuzamahanga, ubwo yageragezaga ibisasu kirimbuzi.
Mu bihano yafatiwe harimo ibijyanye no kugura no kugurisha intwaro, ibijyanyanye n’ubucuruzi, inguzanyo n’ibindi.
Koreya ya Ruguru kandi iherutse gutangaza ko iri kwitegura kohereza icyogajuru mu kirere hagati y’amatariki ya 8 na 25 Gashyantare uyu mwaka. Ibi nabyo byamaganywe n’ibihugu nka Koreya y’Epfo n’u Buyapani, byavuze ko ari amayeri yo gukomeza umugambi wayo w’ibitwaro kirimbuzi.
Koreya ya Ruguru kandi iri mu bihano bya Loni byo kutazongera gukoresha ikoranabuhanga isanzwe ikoresha mu kugerageza ibisasu.



















TANGA IGITEKEREZO