Ubu busabe bwatanzwe binyuze mu butumwa bugufi bwo kuri telefoni bwohererejwe abanyamakuru, kubera ko nta muyoboro w’itumanaho uhari huza ibihugu byombi, nk’uko Minisiteri ishinzwe imibanire hagati ya Koreya yombi yabitangaje.
Minisiteri yavuze ko ubwo butumwa bwari bugenewe ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru nk’uko Reuters yabyanditse.
Buti “Ku wa 12 Nyakanga, umusare wo mu ngabo zirwanira mu mazi yaburiwe irengero ubwo yari mu kazi ko kurinda inkombe ku Nyanja y’Iburasirazuba, kandi birashoboka ko yaba yarajyanywe n’amazi akambuka akagera mu majyaruguru y’umurongo ugabanya ibihugu byombi.”
Uwo murongo uvugwa ni uzwi nka Northern Limit Line (NLL), ugabanya amazi y’inyanja ari hagati ya Koreya y’Epfo na Koreya ya Ruguru.
Minisiteri yongeyeho iti “Mu gihe ingabo zacu zo mu mazi zikomeje ibikorwa byo gushakisha uyu muntu waburiwe irengero, turasaba ubufatanye mu kumushakisha no kumugarura mu buryo bw’ubutabazi.”
Ubuyobozi bwa Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung, bwagiye bushaka guhoshya amakimbirane na Koreya ya Ruguru kuva yajya ku butegetsi umwaka ushize.
Gusa, ubusabe bwagiye butangwa kenshi bwo kugirana ibiganiro na Koreya ya Ruguru bwakomeje kwangwa n’iki gihugu, ndetse Koreya ya Ruguru yatangaje mu 2024 ko Koreya y’Epfo ari umwanzi ukomeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!