Iki gihugu ngo cyohereje abadipolomate ahabereye ibyo muri Leta ya Georgia, mu gihe kompanyi ya LG Energy Solution, ikorana na Hyundai, yatangaje ko igiye guhagarika bimwe mu bikorwa byayo muri USA.
Abayobozi ba Amerika bafunze abaturage 475 biganjemo abafite ubwenegihugu bwa Koreya y’Epfo bivugwa ko bari muri icyo gihugu bakora mu buryo bunyuranye n’amategeko muri urwo ruganda ruri mu nganda nini.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ubwo yabavugagaho, yavuze ko bari bahari mu buryo bunyuranyije amategeko bityo ko Ikigo gishinzwe abinjira, abasohoka na za Gasutamo (ICE) cyakoze akazi kacyo.
ICE yatangaje ko benshi muri bo badafite visa zibemerera gukorera muri Amerika.
Umukozi ushinzwe Iperereza muri Minisiteri y’Umutekano Imbere mu gihugu, Steven Schrank, yavuze ko icyo gikorwa kigamije guha ubutumwa abakomeje kuba mu gihugu mu buryo bunyuranyije amategeko.
Koreya y’Epfo isanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yashoye miliyari nyinshi mu ruganda rwa Hyundai muri Amerika.
Ikibazo cy’ifungwa ry’abaturage bayo ryateje impungenge cyane ko bibaye mu gihe ibihugu byombi byari mu biganiro bigamije kongera kunoza imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo n’ubucuruzi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Koreya y’Epfo, Cho Hyun, yavuze ko hashyizweho itsinda rigomba gukurikirana abaturage bayo bafunzwe kandi ko nibiba ngombwa na we agomba kwerekeza muri Amerika.
LG Energy Solution yatangaje ko abakozi bayo 47 n’abo bakoranaga bidahoraho 250 bafunzwe.







Ibitekerezo 0