00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru: Abafashwe bareba filime nka Squid Game baricwa

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 7 February 2026 saa 06:36
Yasuwe :

Umuryango Amnesty International watangaje ko ushingiye ku buhamya wakiriye bw’abantu 25, abaturage bo muri Koreya ya Ruguru barimo n’abanyeshuri, bicwa kubera kureba filimi ya Squid Game, kumva indirimbo ziganjemo izo mu njyana ya K-pop cyangwa gukurikirana ibindi bitangazamakuru byo mu mahanga.

Hashingiwe ku biganiro byimbitse uyu muryango wagiranye n’aba bantu bahunze igihugu cyabo, hagaragajwe ko hari ubwoba bukabije, aho gukoresha ibihangano byo muri Koreya y’Epfo bifatwa nk’icyaha gishobora guhanishwa urupfu.

Itegeko ryo mu 2020 rigamije kwimakaza uburyo bwo kugenzura ibitekerezo n’umuco muri iki gihugu, rigaragaza ibihangano bikomoka mu mahanga nk’ingengabitekerezo idakenewe, aho ubikoresheje ashobora guhanishwa ibirimo igifungo cy’imyaka itari mike, imirimo rusange cyangwa urupfu ku babikwirakwiza.

Abaganiriye n’Umuryango Amnesty International bagaragaje ubusumbane mu buryo aya mategeko ashyirwa mu bikorwa.

Mu gihe abatishoboye bahura n’ingaruka zikomeye, abakize bo akenshi batanga ruswa kugira ngo birinde gukurikiranwa n’ubutabera mu gihe bafashwe bakoresha ibi bihangano.

Umwe mu bahunze yasobanuye ko imiryango myinshi igurisha amazu yayo kugira ngo ikusanye ayo gutangamo ruswa, kugira ngo abafashwe batajyanwa mu bigo ngororamuco.

Ku rundi ruhande, abadafite abo baziranye mu nzego nkuru cyangwa amafaranga, bahura n’ibihano bikomeye.

Kwica abantu mu ruhame bikoreshwa nk’uburyo bwo gutanga isomo hagamijwe kwereka abaturage uburemere bwabyo, ku buryo n’abanyeshuri bahatirwa kubireba.

Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko yigeze kumva umwe mu bahunze avuga uko abantu barimo n’abanyeshuri bo mu yisumbuye bishwe kubera kureba Squid Game mu Ntara ya Yanggang.

Ibikorwa by’umukwabu wo gushaka abafite ibihangano cyane ibyo muri Koreya y’Epfo, bikorwa n’itsinda ryihariye ryitwa ‘109 Group’, aho rijya mu ngo cyangwa rikareba mu bikoresho bwite by’ikoranabuhanga by’abaturage.

N’ubwo hari izi ngamba zikarishye n’ubwoba bw’urupfu, ibi bihangano birakoreshwa ku bwinshi, aho byinshi byinjizwa muri iki gihugu kuri za Flash Disk bivuye mu Bushinwa.

Abatanze ubuhamya bavuze ko n’abayobozi benshi cyangwa abo mu nzego z’umutekano babireba mu ibanga.

Benshi mu baganiriye na Amnesty International bahunze Koreya ya Ruguru mbere ya 2020.

Nubwo bibujijwe ariko BTS ni itsinda rikuzwe muri Koreya ya Ruguru
Kureba Squid Game ni icyaha gikomeye muri Koreya ya Ruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages